Waruziko KUNIHA no GUTAKA biryoshya Imibonano ??SOBANUKIRWA


YANDITSWE NA:shangazi kuwa 2019-09-17 15:01:47 0


Abagabo benshi bakunze kwibaza impamvu abagore bamwe mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina baba baniha ndetse banasakuza cyane, abandi ntibabikore bikabayobera abandi bigatuma bumva ko akazi batagakoze neza ariko ubushakashatsi bugaragaza ko biterwa n’ibyishimo baba bagize cyangwa bagira ngo batere akanyabugabo abagabo babo rimwe na rimwe bakabyigirisha.

Urubuga Menshealth rugaragaza ko ubushakashatsi bwakozwe ku bagore 280 bari mu myaka hagati ya (20-62) bagiye bemeza ko uko kuniha cyangwa gusakuza bituruka ku byishimo cyangwa uburyohe umugore aba arimo kumva mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina.

Abakozweho ubushakashatsi bemeza ko kuniha bitangira iyo umugabo yinjije igitsina (penetration vaginal) cyangwa iyo arimo kukoza kuri rugongo (clitoris).
Aba bagore kandi bavuga ko Kugirango banihe cyangwa basakuze akenshi ngo biba mu gihe barimo kumva umunezero usibye ko hari n’ababyigirisha.

Kuba abagore bose batishima baniha cyangwa ngo basakuze, nti bituruka ku kuba abagabo baba batabashimishije ahubwo hari n’ababa bumva bababara cyane mu gihe baba bagira ububobere buke mu gitsina cyangwa bagira ubwoba mu gihe cy’akabariro rimwe na rimwe batinya ko hagira ubumva bigatuma biyumanganya.

Hari n’ababyigirisha bagamije gushimisha abagabo bakorana imibonano cyangwa bakabikora babyigana,gusa icyo bose bahurizaho ni uko iyo umugore uniha aryoherwa n’igikorwa cy’imibonano mpuzabitsina kurusha igihe yiyumanganyije.

N’ubwo atari buri mugabo wese ubikunda gusa abenshi bakunda gukora imibonano mpuzabitsina n’abagore baniha kuko bituma bigirirs icyizere bakumva ko akazi yagakoze neza kandi binakanabatera ingufu.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU

IBITEKEREZO KUNKURU


© 2019 GuKUNDA.RW . All rights reserved | Design by GUKUNDA