Ubwo narimfite imyaka 21, Ubuhamya bukomeye buri mukobwa akwiye gusoma


YANDITSWE NA:shangazi kuwa 2019-07-12 18:32:10 0


Ubwo nari mfite imyaka 21 nahuye n’umusore turakundana ku buryo numvaga ari we buzima bwanjye ndetse nari naramaze kumva ko ari we tuzabana nta wundi.
Uyu musore yarankundaga nawe kandi akanyitaho, akamba hafi ku buryo numvaga ndi mu munyenga.

Igihe cyose nahoraga mwiratira incuti zanjye nkazibwira ukuntu nahiriwe kandi koko byari byo. Gusa sinigeze menya ko mu bo nitaga incuti zanjye harimo abatifuzaga ko nkomeza kugira uwo munezero ahari kuko bo batari bafite abakunzi beza nka njye.
Uwo nitaga incuti yanjye magara nabwira byose yatangiye kujya angira inama, akambwira ko ngomba kwihesha agaciro maze nkajya nkanira uyu musore kugirango ngo abone ko nyine nihagazeho kandi ntari umuntu watwara uko wishakiye.

Agitangira kubimbwira numvise koko ari byo kuko nifuzaga ko umukunzi wanjye yambona nk’umuntu utandukanye, wihagazeho utari nk’abandi bakobwa bose. Numuvaga byamushimisha kandi nanjye bikampesha agaciro.

Ibi ubwabyo ntacyo byari bitwaye kandi byari byiza ariko uko iyi ncuti yanjye yaje kuzangira inama yo kubigeraho ni byo byaje kumviramo gutandukana n’umukunzi wanjye. Iyi ncuti yanjye yaje kumbwira ko kugirango mbigereho ngomba kujya nihagararaho nkagira ibintu bimwe na bimwe nanga, nkagabanya kumusura yewe nkajya nanyuzamo no kuri telefone nkamubwira ko mpuze mbese muri make nkakora ku buryo igihe atazajya ambona(guhura cyangwa kuvugana) buri uko anshatse.

Mu gihe gito natangiye gushyira inama ze mu bikorwa. N’ubwo byangoraga kumubwira ko mpuze kandi ampamagaye ngo tuganire, cyangwa se kwibuza kumusura kandi mukumbuye, nageze aho mbifata nk’inshingano kandi ko kugira ngo umuntu agere ku ntego agomba kugira bimwe yigomwa. Uyu mwanzuro waje kunyorohereza gushyira mu bikorwa izo nama mbi za mucuti wanjye.

Umukunzi wanjye yatangiye abona ari ibisanzwe ndetse ntiyanabyitaho cyane gusa uko igihe cyashiraga wa mucuti wanjye yakomezaga kumbwira kongera umurego maze nanjye nkamwumvira. Byageze aho umukunzi wanjye atangira kubona ikibazo maze atangira kujya abimbaza akambaza impamvu abona narahindutse ariko njye nkamubwira ko ntahindutse ndetse ko nta n’ikibazo kirimo. Rimwe na rimwe kubera isoni nkamubwira nabi kugirango mwikize kuko nabaga nabuze igisubizo namuha.

Nyuma y’umwaka umwe mbitangiye umukunzi wanjye yageze aho biramurenga ndetse atangira kunyikuramo gahoro gahoro nawe atangira kugabanya kumvugisha, ndetse ntiyongera kunsaba ko namusura no kunsura arabihagarika. Nagize ikibazo ariko mbibwiye ya ncuti yanjye imbwira ko bizashira ko ari ukunkanga ko bizageraho bigashira akagaruka. Nyamara si ko byagenze kuko urukundo rwacu rwaragiye rurakonja pe dusigara noneho tuvugana nk’abantu basanzwe.

Natangiye gutekereza ku byo namukoreye no kumva uburyo namubabaje bitewe n’ukuntu numvise kuba atamvugisha no kuba atansura bisigaye bimbabaza cyane. Nishyize mu mwanya we igihe namubwiraga ko ntamusura kuko mfite byinshi ndimo, uko nangaga kumuvugisha... maze numva ndigaye.

Nibajije uko namusaba imbabazi numva mbuze aho mpera. Nyuma yo kubitekereza igihe kinini nafashe umwanzuro wo kuzamusura nkabimuganiriza ho maze nkamusaba imbabazi.

Gusa ngezeyo dore ko tutanaherukanaga naje gusanga yarahindutse ndetse yaramaze kunyibagirwa. Yanyakiriye nk’umuntu usanzwe, rwa rugwiro twagiraga duhuye, bya biganiro byiza, twa dukino byose byari byarayoyotse. Nahise mbona ko nta mwanya ngifite mu mutima we gusa ndihangana ndamubwira nti : "Cheri nzi ko naguhemukiye, narakubabaje bikomeye gusa nanjye si njye ni abanshutse. None mbabarira ngusabye imbabazi".

Yaranyitegereje mbona amarira amubunze mu maso maze arambwira ati :
"Ndakubabariye kandi nakubabariye kera gusa byararangiye kuko ubu namaze gukundana n’undi. Nagerageje igihe cyose kukubaza icyakubayeho wanga kumbwira, nakoze ibishoboka byose ngo menye ikibazo gihari tugikemurire hamwe ariko untera umugongo. Reba igihe gishize uko kingana. Uzi neza rero ko ntajya nkunda guhemuka cyangwa gutendeka. Ubu rero nta kindi nakubwira kuko sinahemukira uwo nemereye urukundo nkuko ntari kuguhemukira nawe".

Akimbwira ibyo numvise umutima wanjye usandaye, nibaza ukuntu niyangirije urukundo, maze amarira arashoka. Namusezeyeho ndataha nibwira wenda ko yazangarukira ariko si ko byagenze. Ubu narihanaguye kuko aherutse no gushyingiranwa n’uwo wansimbuye. Ubu nibaza niba nanjye hari uwo nzabona tukongera gukundana nk’uko nakundaga uwo wa mbere ariko nizeye ko Imana izumva amasengesho yanjye.

Bakobwa bagenzi banjye rero nanditse ibi kugirango bibafashe uwo ari we wese waba afite incuti mbi. Mugomba kuba maso kandi mukamenya kugenzura inama babagira hato mutazakora ikosa nk’iryo nakoze ryo gukurikiza inama z’incuti yanjye ntabanje kubitekerezaho ngo menye ingaruka zizavamo. Imana ibafashe mu rukundo rwanyu.

Nawe niba ufite ubuhamya wumva bwafasha cga bukubaka imitima ya
benshi, twandikire kuri email yacu mugangawurukudo.2018@gmail.com

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU

IBITEKEREZO KUNKURU


© 2019 GuKUNDA.RW . All rights reserved | Design by GUKUNDA