Ubuhamya bwa Kayitesi wasambanye na Musaza we bakabyarana umwana w’umukobwa


YANDITSWE NA:shangazi kuwa 2019-04-19 13:13:28 0


Kayitesi yakuriye mu muryango w’abana 5, bakaba bari batuye i Kigali. Nubwo ababyeyi be batari babanye neza, ariko ntibigeze batandukana. Kayitesi Kuva kera akiri muto yagiye abona ibimenyetso bimwemeza ko ababyeyi be batabanye neza, bitewe n’uko hari abagore bajyaga baza iwabo bakavuga ko papa we yabateye inda. Maman we byaramubabazaga cyane agatongana n’abo bagore bakagenda.

Ikigaragara n’uko Papa Kayitesi atanezezwaga no kubyara abakobwa gusa dore ko yari abafite ari 5, ibyo rero byamuteye kujya mu bandi bagore ngo arebe ko yabyara umuhungu, ariko ntibyamuhiriye kuko abagore bazaga iwabo bavuga koKayitesi yakuriye mu muryango w’abana 5, bakaba bari batuye i Kigali. Nubwo ababyeyi be batari babanye neza, ariko ntibigeze batandukana.

Kayitesi Kuva kera akiri muto yagiye abona ibimenyetso bimwemeza ko ababyeyi be batabanye neza, bitewe n’uko hari abagore bajyaga baza iwabo bakavuga ko papa we yabateye inda. Maman we byaramubabazaga cyane agatongana n’abo bagore bakagenda. Ikigaragara n’uko Papa Kayitesi atanezezwaga no kubyara abakobwa gusa dore ko yari abafite ari 5, ibyo rero byamuteye kujya mu bandi bagore ngo arebe ko yabyara umuhungu, ariko ntibyamuhiriye kuko abagore bazaga iwabo bavuga ko babyaranye na se bose babyaraga abakobwa.

Kayitesi ate imyaka 21 yagiye muri graduation ya mushuti we ahahurira n’umusore witwa Vincent nibwo yari amubonye bwa mbere. Vincent iwabo ni mu Ntara
y’Uburengerazuba, Vincent yari muto kuri Kayitesi, yari umunyeshuri muri Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Kigali nicyo cyatumye aza i Kigali akodesha inzu ha y’ishuri. Barabyinanye muri ibyo birori, baraseka barishima. Kuva uwo munsi batangira kujya baganira kuri phone, Kayitesi akumva Vincent ate ubwenge n’ibitekerezo byiza, atuje ari umunyamahoro bituma atangira kumwiyumvamo.

Hashize amezi make,Vincent yasabye Kayitesi urukundo bihuza n’uko nawe yamaze kumukunda. Barakundanye, aramukunda amwimariramo kuburyo iyo yamaraga igihe atamubonye yameraga nk’umurwayi kandi nawe byari uko.

Bitewe n’uburyo Papa wa Kayitesi yafuhiraga abakobwa be cyane, Vincent ntabwo yamusuraga, kandi na Kayitesi yatinyaga kumusura kuko yibanaga. Iyo bashakaga kubonana bapangaga ahantu basohokera bakaganira. Hashize umwaka bakundana, Vincent yasabye Kayitesi kumuherekeza mu munsi mukuru yari yatumiwemo n’inshuti ze. Bajyanyeyo ibirori biba byiza barabyinana ashiduka bumwiriyeho amasaha yo gutaha yarenze.

Bitewe n’uko ibirori byari byabereye hafi y’aho Vincent atuye, kandi Kayitesi akaba yari amaze kunanirwa, Vincent yaramubwiye ngo reka amujyane iwe, aryameho gato kuko nubundi bwendaga gucya. Baragiye amwereka aho aryama, Kayitesi agitangira gufata agatotsi yumva Vincent atangiye kumukorakora, kuko yamukundaga yumva ntakibazo, aramureka arakomeza bituma Kayitesi atakibashije kwifata barasambana.

Bucyeye Kayitesi yaratashye bakomeza gukundana hashize ibyumweru 3 amenya ko
yasamye inda. Arabimubwira, Vincent arabyakira ariko abwira Kayitesi ngo umwana azamubyarire iwabo azamufasha ibyo ashoboye ngo namara kurangiza amashuri nibwo bazabana. Kayitesi yumvise ntakibazo gusa asaba Vincent ko ari we ugomba kuza kubibwira se ko atwite kuko Kayitesi yatinyaga papa we cyane ntiyari kubona aho ahera avuga ko atwite.

Vincent yarabyemeye abwira Kayitesi umunsi azaziraho kubivuga Kayitesi abiteguza ababyeyi ko ate umushyitsi. Umunsi ugeze Vincent yaraje, azana n’ababyeyi
be. Bahageze Papa Kayitesi asanga aziranye na Maman Vincent. Papa Kayitesi mu kwiruka mu bagore ashaka umuhungu byageze aho biramurambira ariyakira ko abyara abakobwa. Afata icyemezo cyo kureka abagore bose akikundira Maman Kayitesi.

Icyo cyemezo yagifashe yaramaze gutera inda Maman Vincent ariko atabizi na Maman Vincent ntiyarabizi ko atwite, nicyo cyatumye Papa Kayitesi atamenya ko yabyaye umuhungu kuko Maman Vincent wari utuye i Burengerazuba yabonye Papa Kayitesi amwanze ahita yishakira undi mugabo, nyuma nibwo Maman Vincent yamenye ko atwite abigira ibanga cyakoze abibwira umugabo we wabashije kubyakira.

Vincent nawe ntabwo yari abizi ko uwamureze atari se ariko uwo mugabo wamureze we yari abizi ko Vincent atari uwe. Bakimenya iyo nkuru yuko bahuje se, byari amarira kuri Kayitesi na Vincent, kuko kubana kwabo bitari bigishobotse.

Vincent yamubaye ha aramufasha, abyara umwana muzima w’umukobwa. Kayitesi ntiyigeze abasha gukunda Vincent nk’umuvandimwe, yarabigerageje biramunanira ahubwo yahoraga amwiyumvamo nk’umugabo we. Kandi byamuteraga ikimwaro cy’uko yabyaranye na musaza we, n’umwana wabo yumvaga atamukunze kuburyo akenshi yaramuhishaga cyangwa akamwihakana akavuga ko atari uwe ahubwo ko ari umwisengeneza.

Kayitesi byamuteye igikomere bituma ubuzima butangira kumunanira ashaka kwiyahura ariko yigira inama yo gushaka Imana atangira gusenga. Kayitesi ubu ameze neza Yesu yamuhaye kwiyakira no gukunda umwana we ndetse no gufata Vincent nk’umuvandimwe. Ubu Vincent ari gutegura ubukwe n’undi mukobwa Kayitesi azabutaha yiteguye no kumushyigikira nka mushiki we.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU

IBITEKEREZO KUNKURU


© 2019 GuKUNDA.RW . All rights reserved | Design by GUKUNDA