Maze kuryamana n’abagabo 600 mu mwaka umwe none kubireka byarananiye


YANDITSWE NA:shangazi kuwa 2019-06-09 09:06:44 0


Beatrice Atangana, ni izina ry’irihimbano ryahawe uyu mugore ukomoka mu mujyi wa Douala, umurwa mukuru wa leta ya Cameroun. Atanga ubuhamya buteye ubwoba ariko binagoye kwemera ko ibyo avuga ari ukuri kuko ari ibintu bidakunze kumvikana aho ariho hose.

Uyu mugore utatangarijwe amazina ye nyakuri, avuga ko amaze kuryamana n’abagabo basaga 600 mu mwaka umwe, gusa kugeza ubu, avuga ko kureka ingeso yo kuryamana n’abagabo batandukanye kuri we ari ihurizo rikomeye.

Kuri we, avuga ko imibonano mpuzabitsina ari agasaraba yiyorosa mu buzima bwe bwa buri munsi kuko adashobora kurara atabonanye n’abagabo barenze umwe.
Uyu mugore avuga ko yatangiye ibi mu gihe yashakaga kugera ku byo akeneye ariko abona nta bundi buryo yabibona gusa ngo nyuma akaza gushyekerwa kuko yaje kujya akenera n’iby’ikirenga bigatuma aryamana na buri wese umugaragarije urukundo ndetse kugeza ubu, ibi akaba yarabipfuye n’abatari bacye mu bari inshuti ze zirimo n’abo bahoze mu rukundo bashaka kumushyira mu rugo nk’umugore.

Uyu mugore unavuga ko yatangiye uburaya akiri umwana muto ubwo se umubyara wakoraga akazi ko gutwara ibinyabiziga nyuma akaza kukabura na ho nyina agacuruza imboga, avuga ko atabashaga kubona ibyo akenere byose abikesheje umuryango we bityo ahitamo kujya kwishakishiriza ku giti cye.

Uyu mugore avuga uburyo yaje kujya amenyana n’abagabo b’abakire ndetse bamwe bakajya bamuhemba ku kwezi kubera kuryamana nab o ubundi akajya ajya n’ahantu hakomeye guhura nab a bubyizi, ab’akanya gato n’abandi bose abonye nta kuvangura kuko icyo yabaga ashaka ari amafaranga.

Uyu mugore avuga ko abagabo bamaze kuryamana ari benshi ku buryo babaye bacye baba ari 600 mu myaka umwe, aba akaba ari abo yabaze bitewe na gahunda yari yihaye yo kumenya abo baryamanye, ariko bidakuyeho ko na mbere ya ho hari abo bari bararyamanye ndetse na nyuma yo kubara akaba yarakomeje kwakira abandi.

Avuga ko nubwo yamaze kumenya ko gusambana atari byiza, byamunaniye kubireka ku buryo no kuryamana n’umuntu umwe atabibasha.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU

IBITEKEREZO KUNKURU


© 2019 GuKUNDA.RW . All rights reserved | Design by GUKUNDA