Maze iminsi menyeko papa ansambanyiriza umugore none nabuze icyo nakora. Nimundwaneho mungire inama !


YANDITSWE NA:shangazi kuwa 2019-07-06 15:13:37 0


Umukunzi wacu utarifuje ko amazina ye tuyatangaza, yasabyeko twamugira inama ku kibazo kimukomereye yahuye nacyo. Yagize ati : “ Nakundanye n’umukobwa none ubu papa ni we usigaye anca inyuma.

Maze igihe kigera ku mwaka umwe nkundana n’umukobwa ariko sinabonye amahirwe yo kumujyana iwacu mu rugo ngo mbashe kumwereka ababyeyi mbere. Ubwo mu minsi yashize nagerageje kumujyanayo, yaraje asanga murugo bose barahari, ni ko gutangira kumusobanurira ababyeyi banjye. Gusa inshuti yanye igikubita papa amaso yahise ihinduka ku maso ndabibona, itangira no kujya ivuga bimwe biterekeranye gusa sinabigira impamvu cyane. Ntibyatinze kuko papa yahise atubwirako hari umuntu umuhamagaye ku bwa gahunda z’akazi asanzwe akora.

Ubwo nari mperekeje umukunzi wanjye, yakomeje kumbaza byinshi kuri papa, natekereza ibyo nabonye bikambera urujijo. Byakomeje kuntera kugira amakenga, ni ko gushyiraho ingenza ngo menye nyirizina imyitwarire y’umukobwa dukundana. Nyuma y’icyumweru kimwe gusa barampamagaye ngo nze ndebe mpageze nsanga papa yasohokanye na wa mukobwa muri hoteli mbibonera barebana akana ko mujisho.

Nashatse no kuhabasanga ngo turwane ariko abo twari kumwe baranzitira kuko babonaga umujinya mfite ushobora guteza ibibazo birenze urugero. Kuva ubwo numva mfitiye papa umujinya utavugwa kuburyo ntagishaka no kuba namarana na we n’umunota umwe gusa ntacyo namubwiye kandi na we mbona ntacyo aba ashaka kuba yambwira.

Kuri iyi nshuro ndumva bindenze, gusa nabuze icyo nabikoraho kuburyo no gukora indi mirimo bisigaye binanira, nkajunjama cyane simvuge ku bw’ibitekerezo byinshi n’ibibazo uruhuri nkomeza kwibaza. Ubu se niturize mureke ? Ko bishobora gusenyera papa se mbibwire mama ? Nereke papa se ko nabimenye ?

Nyabuneka nshuti bakunzi ba gukunda.rw nkeneye inama zanyu kuko ndaremerewe.

Murakoze kubimfashamo !

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU

IBITEKEREZO KUNKURU


© 2019 GuKUNDA.RW . All rights reserved | Design by GUKUNDA