Kugira amazi menshi mu gihe cyo gutera akabariro bigiye kuntandukanya n’umukunzi wanjye. Nkore iki koko ?


YANDITSWE NA:shangazi kuwa 2019-07-05 19:00:08 0


Umukunzi w’urubuga gukunda.rw yaratwandikiye atugezaho ikibazo cye adusaba ko twakimugereza ku basomyi b’urubuga iwaculove.com kugirango mumugire inama kandi akaba ari umuco mwiza ndetse n’umusanzu mu kubaka umuryango nyarwanda.

Uyu mukobwa yagize ati :

Ndi umukobwa mfite imyaka 24 nkaba maze imyaka 2 nkundana n’umusore. Arankunda nkamukunda. Tugikundana nari naranze ko dukora imibonano mpuzabitsina tutararushinga nawe arabinyemerera gusa uko igihe gishira twagiye turushaho kwiyumvanamo kubera uburyo twabanaga, uko twaganiraga mbese uburyo buri wese yabaga hafi yundi. Nyuma rero yaje kumbwira ko kwihangana agategereza bimunananiye kandi nanjye ntababeshye rwose numvaga ntangiye kujya mbyifuza.

Twaje kugeraho rero kwihangana twese biratunanira turaryamana ndetse rwose tugirana ibihe byiza cyane. Kuri njye iyo tubikoze biranshimisha cyane gusa tujya kurangiza uburiri bwabaye amazi gusa kandi umukunzi wanjye ntabikunda. Nagerageje kubyirinda ariko byarananiye.

Ubu rero ikibazo mfite ni uko mbona bigiye kuzadutandukanya kandi rwose ndamukunda pe. Ikindi kibazo mfite ni uko njya numva ngo abandi bagabo ni byo bakunda nkibaza impamvu umukunzi wanjye abyanga. Ubu se nzabigenze nte kugirango bye kumbaho ? byaba se ari uburwayi cyangwa ? None se niba koko abagabo ari byo bakunda, uyu mukunzi wanjye ntirwaba ari urwitwazo kugirango anyange ? Mungire inama z’icyo nakora ndabinginze kuko sinshaka ko anyanga.

Nawe ufite ikibazo ushaka ko abakunzi ba gukunda.rw bakugiraho inama twandikire kuri :mugangawurukundo.2018@gmail.com.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU

IBITEKEREZO KUNKURU


© 2019 GuKUNDA.RW . All rights reserved | Design by GUKUNDA