Inkuru mpamo y’urukundo rw’umusirikare watabaye umukobwa muri 1995


YANDITSWE NA:shangazi kuwa 2019-04-20 13:51:22 0


INKURU MPAMO Y’URUKUNDO

Nari ku irondo na bagenzi banjye, mu mvura nyinshi y’itumba mu mwaka wa 1995, mu gicuku hagati, ubwo twabonaga umwana w’umukobwa wakomeretse bikomeye aryamye mu muhanda Nyabugogo. Ntiwashoboraga kumumenya,yavaga amaraso menshi cyane.Uretse ko umutima wari ugitera, nta kindi cyerekanaga ko yaba akiri muzima.

Igihe twamugeragaho byagaragaraga ko ari imodoka yamugonze igahita itoroka. Nari narabonye kenshi abantu bitaba Imana,nari narabimenyereye ku buryo nibwiraga ko nabaye igiti,ariko iyo shusho yo yangumye mu mutwe. Nta muntu n’umwe wacaracaraga, nta n’imodoka. Byabaye ngombwa ko duhamagara afande ni we wohereje imodoka yo kugeza indembe kwa muganga CHK. Nk’abashinzwe umutekano twakoze akazi kacu,ariko buri wese yahamyaga ko uwagonzwe atazabaho.

Hashize nk’ibyumweru 2, nagiye gusura mugenzi wanjye nawe wari urwariye CHK nshakisha na wa mwana w’umukobwa mugeraho. Icyanshimishije kurusha ibindi nasanze akiriho. Yari yuzuye imigozi n’amaserumu umubiri wose ariko ahumeka,kandi yari yaravuye muri koma. Umuforomokazi wamwitagaho yanyemeje ko azakira ariko azatinda mu bitaro. Kumva ko azakira ibyo gusa byari bimpagije. Uwo munsi nibajije aho nkura kugirira impuhwe zingana gutyo umuntu ntazi ndahabura,ariko sinabitindaho.

Nongeye kugaruka ku bitaro nyuma y’amezi 6, nezezwa no kubona wa mwana atangiye gusindagira. Yashimishijwe no kubona umuntu amusura atamuzi.Ku ifishi ye nashoboraga kubona izina rye : Anita. Umuforomokazi umwitaho yamubwiye ko ari jye wamugejeje kwa muganga, araturika ararira ntiyagira ikindi asubiza.
Mu kumusezeraho namubwiye ko banyita Brown (kuko ndi inzobe),nsubira aho twabaga kuri Jali, amasaha y’uruhusa nari nahawe yari arangiye. Numvaga ntazongera kubonana nawe, ariko nta cyo byari bimbwiye cyane.

Muri uwo mwaka ubunani bwegereje, mu rukerera twari mu gikorwa cyo gusaka ingo zose mu Gatsata. Urugo namusanzemo nahise mumenya, ariko ndamwirengagiza kuko nari ndi mu kazi. Tuvuye aho twakomeje mu ngo begeranye ntangazwa no kubona yarankurikije amaso, bigaragara ko nawe yari yamenye.
Natangiye kwibwira ko nzagaruka kureba Anita vuba muri urwo rugo, ariko ntibyankundiye kuko muri iyo minsi twahise twimukira Cyangugu nyuma tujya Congo tumarayo igihe kitari gito. Mvuye Congo,nahise nsubizwa mu buzima busanzwe. Icyo gihe, uretse uruhushya rwo gutwara imodoka, nta kindi kintu na kimwe nari mfite cyamfasha mu buzima. Ku bw’Imana naje kubona taxi voiture, mpita ntangira gukorera mu mugi wa Kigali.

Umunsi umwe nari ntambutse kuri KHI mpagarikwa na couple yari yambaye neza cyane insaba kuyigeza Nyamirambo. Bicaye inyuma yanjye ariko nkabarebera mu ndorerwamo. Umukobwa nabonaga asa na Anita ariko yari yarahindutse,yarabaye mwiza cyane, ari umusirimu bihagije kandi akeye mu maso.

Bageze aho bagarukira mbasezeraho mu kinyabupfura, ariko Anita muvuga mu izina. Yaranyitegereje yitonze ambaza aho muzi mubwira ko ndi Brown. Twembi byaratunaniye kwihangana mva mu modoka turahoberana ku muhanda, abantu bari hafi aho bose baratangara.Yambwiye ko atari akimbara mu isi y’abazima, kuko bari baramubwiye ko napfiriye Congo. Yahise amfata akaboko mu marira menshi,nuko anyereka uwo musore w’incuti ye afata na téléphone yanjye.

Ku munsi wakurikiyeho yampamagaye ambwira aho musanga, tujyana iwe tuganira ibyatubayeho byose kuva twamusanga aho yagongewe kugera uwo munsi. Ni ho yambwiye ko yagonzwe avuye mu kazi yari amazeho iminsi 2, aho yatangaga inzoga mu kabari kugirango ahangane n’ubuzima bubi yari abayemo.

Avuye mu bitaro,umugiraneza yamurihiye ishuri akomeza ibijyanye n’ubuvuzi kugirango nawe azashobore kwita ku bandi nk’uko nawe bamwitayeho. Yabonye bourse akomereza KHI ubwo twavuganaga yari muganga kuri Faycal.

Yambwiye ko amaze imyaka myinshi atagera ku matongo y’iwabo yasigaweho na nyirasenge, ni uko duhana umunsi nzamujyanayo. Natangajwe n’uko inzira yanyerekaga nasangaga ari ijya ahahoze ari iwacu kera hatarazima. Nyirasenge nasanze yari umuturanyi n’incuti y’iwacu. Jye twari tumaze imyaka 11 tutabonana, yari azi ko nasezeye ku isi kera hamwe n’abandi. We yibwiraga ko nazanye na Anita tuziranye bihagije. Akazina ka Fifi yahamagaraga Anita ni ko kankoze ku mutima.

Kanyibukije umwana w’iwacu twigeze gukundana turi mu mashuri yisumbuye kugeza mbere gato ya 1993 ubwo nasangaga abandi kubohoza igihugu, icyo gihe nari ngeze mu mwaka wa5 w’amashuri yisumbuye we yari mu wa2. Uwo mwana nta wundi yari Anita !

Mu nzira dusubira i Kigali nari nabaye ikiragi. Ku munsi wakurikiyeho nibwiranye neza na Anita, amenya ko ari jye Claude Ngabo wa kera, dusubira mu rukundo rwacu tukiri abana.

Yanyibukije ijambo rya nyuma namubwiye ubwo namusezeragaho :”ncuti,ngiye kure ahantu nzatinda,kandi dushobora kutazongera kubonana tukiriho,uzahore unyibuka nanjye sinzakwibagirwa”. image
Nyuma y’inzitane z’ibibazo n’ibigeragezo bitandukanye twanyuzemo mu minsi yakurikiyeho,naje kubana na Anita.

Dufite abana 2,imfura na bucura, tumeze neza tuba mu Bubiligi mu mugi bita Leuven. Tumaze imyaka 4 tubana, dukundana nk’abana kandi urukundo rwacu rukura amanywa n’ijoro. KORA LIKE NA SHARE USANGIZE N’ABANDI UBU BUHAMYA.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU

IBITEKEREZO KUNKURU


© 2019 GuKUNDA.RW . All rights reserved | Design by GUKUNDA