Inkuru UZAGIRE URUGO RUHIRE MWANA WANJYE yafasha abakobwa bitegura Kurongorwa


YANDITSWE NA:shangazi kuwa 2019-05-25 15:30:15 0


UZAGIRE URUGO RUHIRE MWANA WANJYE !!!!!!!

Umugabo warufite umukobwa we warugiye gushyingirwa, yaramubwiye ati : Mukobwa wanjye rero , ejo nzaba nujuje inzozi
zanjye kuko uzava muri uru rugo ugasanga umugabo wakunze maze nawe ugatangira kuzuza izawe !

Kuva mu bwana bwawe , nakureze neza ku bw’impuhwe z’Imana ariko mbere y’uko utaha ku mugabo, hari ibintu bike nshaka kukubwira ku kubana n’umugabo no kubaka urugo muri rusange :

1.Uribuka witegura kurangiza amashuri yawe ?

Waraje nguha amafaranga yo kwishyura , ariko n’ubwo ari njye wayaguhaye , ntabwo ayo mafaranga yari ayanjye.
Ndabizi ko watekerezaga ko ari njye wakwishyuriraga, ariko ukuri ni uko nta kintu nari mfite ahubwo mama wawe ni we wayampaga kuko ari we washoboraga kuyabona.

Yashoboraga kuba yayakwihera ubwe ariko kubera ukuntu yanyubahaga yahitagamo kuyampa kugira ngo nyaguhe !!

Nawe rero uzigane mama wawe ushyigikire (utere inkunga) umugabo wawe.
Hari igihe ibihe bihindika ibyo umugabo agerageje byose bikanga maze bigatuma acanganyukirwa (yibaza icyo akora n’icyo areka ). Iyo byagenze gutyo rero, muri we aba afite ubwoba ko utakongera kumuha agaciro kubera ko yaguye hasi ( nta kintu afite ) kandi abagore benshi babipfa n’abagabo. Icyo rero ni cyo gihe cyo kumuba hafi no kumuhumuriza ukamugaragariza ko nta cyo abuze akigufite !!!

Inzira nziza yo kwereka umugabo wawe ko umukunda ni ukumwubaha, mwaba muri mu rugo cyangwa mu ruhame.Hari igihe mushobora gushwana cyangwa kugira icyo mutumvikanaho , ariko hamwe n’ibyo uko by agenda kose ujye umwereka ko umwubaha.

2.Uribuka wa munsi nabwiraga mama wawe nabi ?Yakoze iki ? Yaracecetse.

Uribuka se wa munsi na we yambwiraga nabi ? Nakoze iki ? Nanjye naracecetse. Mukobwa wanjye rero, nawe uzige guceceka rimwe na rimwe mu gihe umugabo wawe azaba yarakaye. Iyo umuntu umwe mu rugo ashyushye ( agiye hejuru ) undi agomba gukonja ( kujya hasi ) kuko iyo bose bavugiye hejuru nta
bworoherane burimo ni ho ibibazo bitangira !!

Ikintu cya mbere ugomba kumenya ku mugabo wawe ni IBIRYO AKUNDA, yaba akunda indyo nyinshi zitandukanye na byo ukabimenya. Ntukajye umubaza ngo ngutegurire iki , ahubwo ujye ubimutegurira nyine kuko ubizi.

BIRACYAKOMEZA........

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU

IBITEKEREZO KUNKURU


© 2019 GuKUNDA.RW . All rights reserved | Design by GUKUNDA