Inama zafasha buri mugore kunyonga ubutarambirwa, akaryoherwa kandi agashimisha umugabo we


YANDITSWE NA:shangazi kuwa 2019-09-17 15:07:49 0


Uburyo buzwi nko kunyonga(Cowgirl) cyangwa kujya hejuru, umugore akabariwe ubyikorera bushimisha abatari bake kandi bukabongerera kanayamuneza n’uburyohe, bukanafasha bamwe kurangiza no kugera kundunduro.

Biba ar’ibyiza ariko abagore benshi barananirwa cyane, bagatonekara mu maguru kubera kumara igihe bari hejuru y’umugabo abandi kwirekura no kwiyoroshya bikabananira. Ariko birashoboka ko wanyongera umugabo ubutarambirwa kandi ukarushaho kuryoherwa cyane, ubaye ukurikije izi nama tugiye kugarukaho.

Inama zagufasha kunyongera umugabo wawe ubutarambirwa, udacitse intege ugakomeza kumva uburyohe budasanzwe.

1. Haranira kwishimisha ubwawe

Benshi barambirwa kubera ko bashaka gushimisha abagabo babo igihe bari hejuru banyonga, ariko buriya umugabo ashimishwa no kukubona umuri hejuru kandi abayumva anyuzwe. Wikwita k’umugabo bikore kubwawe.

Igihe cyose ugiye kugerageza ubu buryo zirikana ko ugomba kubanza kwishimisha,ukinezeza ukumva uburyohe utigeze ugira mu buzima bwawe. Ukwiye kumva wisanzuye, wicaye neza kandi amaguru atabangamiye n’ikintu icyaricyo cyose kugirango utaruha utarabona ibyishimo ushaka.

2. Genzura uko ubikora

Nubikora nkutwaye igare uzaruha vuba. Irinde gushyuhaguzwa ngo ubikore nkaho ufite uwo mubicuranwa. Bikorere k’umuvuduko mwembi ubanyuze, urinde umugabo wawe kurangiza vuba kandi nawe ukomeze kumva uburyohe. Ushobora gutangira buhoro buhoro arinako ugenda uzamuka gacye gacye, igihe wumva utangiye kunanirwa ukagabanya, ukongera ugatangira.

3. Mureke abikore

Nubwo ariwowe uri hejuru hari pozisiyo bisaba ko umugabo akomeza kubikora nkwibisanzwe, igihe abishaka yumva aribwo ari bunyurwe muhe rugari abikore, wowe umushyigikire abikore neza nawe uze kumunyongera yashize ipfa.

4. Bimukorere wamuteye umugongo

Guhindura uko uri kubikora, ukanyonga wamuteye umugongo bizaruhura amaguru n’umugongo wawe bikurinde gucika intege no kurambirwa vuba. Abagabo barabikunda wibigira ubwoba.

5. Iyoroshye cyane

Igihe cyose wahisemo buno buryo ukwiye kuzirikana ko nubwo ur’umugore ukwiye kwiyoroshya kugirango birusheho kugenda neza. Wibikorana ingufu z’umurengera nkuri kwasa cyangwa gutema igiti, igire nkuri koga muri piscine, wikwiremereza.

Uko uzamuka unamuka ubihe umujyo umwe nkuri kubyina indirimbo zituje, ntugume hamwe ariko ibiro byawe byose ntibimushirireho. Zirkana ko uko ubikorana ubwitonzi n’umutuzo bibongerera uburyohe kandi bikurinda kunanirwa vuba.

6. Hinduranya Pozisiyo

Guhinduranya Pozisiyo n’ingombwa kuko bizakurinda kunanirwa kandi bigufashe kuruhuka unagerageza ubundi buryo bitandukanye, ntago arihame ko unyonga ubutarangira, igihe unaniwe ariko ukibishaka hindura umuvuno bizagufasha.

7. Kora imyitozo ngororangingo

Gukora siporo bizakuruhura, binongerere umubiri imbaraga. Kugirango ubashe kunyonga igihe kinini ubutarambirwa bisaba ko umubiri ukora neza, wisanzuye kandi ingingo zose zikomeye. Imiterere y’umubiri wawe nayo igira uruhare ku byishimo n’imyitwarire ugira igihe uri mu gikorwa.

8. Igorore mbere yo kubikora

Hari utwitozo( Stretch) tworoheje wakorora mbere yo kujya mu gitanda, ukananura imitsi kandi n’amaraso agashyuha agatambera neza mu mubiriri. Ufite akanya wabikora kuko bizagufasha mu gikorwa nyirizina.

9. Mutumbire igihe uri kubikora

Kumwitegereza igihe waryohewe ni byiza kandi birafasha, witinya kumureba kuko abikunda kandi abishaka. Kureba ku ruhande cyangwa hirya no hino bizatuma utana, uhindure uburyo wabikoragamo, gusa mutumbira bizakomeza umugongo wawe kandi ugume muri pozisiyo wabikoragamo.

10. Fata amafunguro meza kandi atunganye

Kurya neza kandi indyo yuzuye n’ingenzi kuri buwese ushaka kugira igikorwa gihebuje, Kurya imboga n’imbuto bifasha umugore kugira imbaraga n’umubiri umerewe neza.

11. Mubwire ko unaniwe

Igihe unaniwe cyangwa urangije witinya mubwire ko unaniwe, ko ushaka guhindura pozisiyo cyangwa ubyikorere uyihindure.

Ngizo zimwe mu nama zafasha buri mugore kunyonga ubutarambirwa kandi akurashaho kuryoherwa, nahanyu ngo mugerageze kuzishyira mu bikorwa. Ntiwibagirwe GUSANGIZA abandi bagore iyi nkuru.

Twandikire kuri email mugangangawurukundo.2018@gmail.com haricyo wifuza kutugezaho.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU

IBITEKEREZO KUNKURU


© 2019 GuKUNDA.RW . All rights reserved | Design by GUKUNDA