Ibituma IMIBONANO irushaho kuryoha no kuryohera


YANDITSWE NA:shangazi kuwa 2019-07-10 15:19:25 0


Dore impamvu zituma habaho uburyohe burenze mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina. Imibonano mpuzabitsina ni ingenzi ku buzima bw’umuntu, Burya abantu bose bakunda gukora imibonano mpuzabitsina, nta kindi gituma babyifuza ni ukwishima kubamo. Ubundi impamvu imwe nyamukuru ku binyabuzima byose ni ukwiyongera k`ubwoko(la reproduction de l`espece).

Ukwishima kuva muri ibyo rero usanga gutuma hashobora kuvamo ingaruka nyishi : inda zitateganyijwe, Sida, indwara zandurira mu myanya ndangagitsina, kwangiza gahunda z`ubuzima wihaye mbere. Maze kubera uburyohe buvamo bamwe bibagirwa ko uwo babikoranye nta gahunda y`ubuzima bafitanye, bakibagirwa agakingirizo, bakibagirwa amashuri n`ibindi, uko kwishima kuba muri ibyo ni uko gukurura abantu kugirango babyare !

Kuba abantu bari guhuza ibitsina bishimye bituma bumva uburyohe burenze

Iyo abantu batishimye ntibashobora gukora iki gikorwa ngo kigende neza ni byiza ko umuntu ugiye gukora iki gikorwa agomba kuba yishimye kandi nta munabi afite, mu mibonano mpuzabitsina kandi naho umuntu akuramo ibyishimo abahanga bemeza ko ari umwe mu miti (antidepresseur) ituma abantu batagira uguhungabana kujyanye no kwiheba (depression). Urugo rubanye neza mu bijyanye no gutera urubariro usanga no muzindi gahunda zabo bameze neza kandi bumvikana. Kwishima bituma umuntu abona isi ari nziza. Iyo nta kwishima kurimo yaba mu bintu byose usanga habaho kwa guhungabana kujyanye no kwiheba maze ugasanga umuntu atagishaka no kubaho.

Hari ibindi byishimo birenze ibisobanuro bibaho mu gihe cy`imibonano mpuzabitsina(orgasme), ibyo byo bituma habaho gutuza mu mubiri no mu mutwe kandi bigabanya guhangayika ku buryo bugaragara kuko iyo bibaye habaho kurekurwa kw`imisemburo ituma habaho gutuza.

Ubutaha tuzabagezaho ibindi bintu bituma imibonano mpuzabitsina irushaho kuryohera abayikora

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU

IBITEKEREZO KUNKURU


© 2019 GuKUNDA.RW . All rights reserved | Design by GUKUNDA