Ibintu 10 umusore ugiye kurushinga aba agomba kwimenyereza


YANDITSWE NA:shangazi kuwa 2019-07-17 15:43:39 0


Iyo igihe kigeze umusore ute ubushobozi abwira ababyeyi ko akuze ndetse ko agiye kubaka urwe, aha umuntu yavuga ko ari umushinga mwiza kandi ukomeye, niyo mpamvu aba agomba kugira bwinshi yogomwa kugirango agere ku bindi ari nako yubaka neza urwe.

Dore ibintu 1o aba agombwa kwimenyereza

1.Kwimenyereza guhagarara mu nshingano

Umusore uri mu mishinga yo kurushinga aba agomba kwimenyereza guhagarara mu nshingano (responsabilité) kuko aba agiye kuba inkingi ikomeye y’urugo rugomba
gukomera ntirujegajege, kuko inzara nitera abana n’umugore ni wowe bazaba bareba.

Kwimenyereza gukunda

Musore niba muri wowe utitemo akantu ko gukunda no gukundwakaza kakubayeho, kuko niba ushaka umunezero mu rwawe, uba ugomba gutetesha umugore wawe, ukamurata ubwiza n’ubushongore, ukamusohokana ukamuratira abandi, niba wumva ko uri sibindeba kakubayeho.

Kwimenyereza kuva mu busore

Niba hari ibigare wagendagamo n’abandi basore, reba uko utangira kubikwepa hakiri kare, umenye ko ugiye kwinjira mu bundi buzima, niba wararaga ureba imipira n’abandi basore ugomba kumenya ko nubisubira uzasanga umugore wawe yabishe, bizatuma wisenyera pe.

Kwimenyereza kudasesagura

Abasore birazwi ko basesagura, niyo mpamvu uba ugomba gutangira kwimenyereza gukoresha amafaranga make, kuko abagore ntibakunda kubona umugabo we asesagura cyane, akajya mu kabari akishyura menshi, oya ! Ibi birabababaza cyane.

Kugabanya agakungu n’abakobwa

Nta musore uba ubayeho adate abakobwa b’inshuti, iyo ugiye kurongora ugerageza kugabanya gahunda mwajyaga mugirana ziganisha mu kwishimisha, iyo mukomezanyije umugore wawe ntaba azabifata nk’umucuti busanzwe ahubwo azagufata nkaho umuca inyuma.

Kwimenyereza guhanga udushya

Abagore benshi baba biteze udushya ku bagabo babo, niba umute nta kazi ate buri munsi aba yumva ko hari icyo umuteganyiriza ngo abone icyo akora, wamwakira aga credit, wakora ikisimbizi, ikizima nuko umwereka ko hari igitekerezo gishya uzanye.

Kugira byinshi umenya ku rubariro

Niba witegura kuzana umugore menya ko atari mushiki wawe ugiye kuzana, ugomba kwegera abakuruta bakakuganiriza uburyo amabanga yo mu buriri ashyirwa mu bikorwa, uko utegura umugore ugatera akabariro nawe akagera ku byishimo, imvugo nziza,…izi nshingano zisenya ingo nyinshi iyo zitubahirijwe.

Kwirinda ubugegera

Umugore uhahirwa nubwo wagura ibyuzuye imodoka ntabwo bimunezeza, musore rero niba witekeraga uba muri ghetto, uramenye utazamara gushaka umugore ukajya ujya kumuhahira ukamugerera ibyo ateka cyangwa se ukabyitekera, aha byaba bisekeje kandi biteye agahinda.

Ariko aha ntihagire unyumva nabi, ko mfobeje ubwuzuzanye, kuko butandukanye no kugera, abagabo bagerera abagore babo baba ari ibisambo kandi baranisenyera.

Gukomera mu bigeragezo

Musore, ese nubura urubyaro uzabigenza ute ? Ese nubyara upfusha uzabyifatamo ute ? nubyara igitsina kimwe se ? Ese nugera mu rwawe akazi kakabura uzabigenza ute ? Aha rero niho ugomba kwibaza ukumva ko ugomba kuhahagarara kigabo, ugakomera kandi ukanashaka ibisubizo utihaye rubanda cyangwa ngo wisenyere.

Gusenga

Abahanga mu by’ijambo ry’Imana bavuga ko urugo rurimo umugisha nta kiruburamo, nawe rero musore niba urusengero rwawe ari akabari hinduka, kandi unahindure uwo mugiye kubana, mwimenyereze gusenga muragiza Imana urugo rwanyu n’abana banyu bakazabyiruka bari mu muryango mwiza wubaha Imana, umenye ko urwubatswe n’Imana rudasenywa n’umuyaga.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU

IBITEKEREZO KUNKURU


© 2019 GuKUNDA.RW . All rights reserved | Design by GUKUNDA