Ibaruwa y’umukunzi, Urwandiko Japhet yasize yandikiye Sandrine mbere yo gupfa


YANDITSWE NA:shangazi kuwa 2019-09-17 14:19:04 0


Sandrine na Japhet bahuriye ku bitaro aho Japhet yari yagiye gufata imiti kuko Japhet yari arwaye Kanseri.

Japhet rero yaje kuba incuti na Sandrine ndetse ubwo bucuti buza kuvamo Urukundo. Barakundanye birabaryohera, gusa Japhet yajyaga ababazwa n’uko nta myaka myinshi azamarana n’umukunzi we, kuko uko yajyaga kwa muganga baramupimaga bakabona iyo ndwara iri hafi kumuhitana. Ibyo ntiyigeraga abibwira umukunzi we kuko yangaga kumukura umutima.

Sandrine yari azi ko umukunzi we arwaye indwara ikomeye, ariko yizeraga ko iyo ndwara basi azayimarana igihe kirekire. Ubwo bari bagiye gusohora ubutumire bw’ubukwe bwabo ; Japhet yaje kuremba. Icyo gihe Sandrine yari yaragiye m’Ubwongereza gushaka ikanzu azambara ku munsi udasanzwe kuri we,
umukunzi we n’imiryango.

Japhet yaje kuremba cyane , ndetse abwira Sandrine ko amushaka cyane ! Sandrine rero yahise apanga kugaruka kumva icyo umukunzi we amushakira. Sandrine ubwo yari agiye gukatisha ticket y’indege, yaje Kwibwa ibyangombwa. Arababara cyane, maze igihe yari ari gushaka uko yabona ibyangombwa byihuse, umukunzi we yamwandikiye ubutumwa bugira buti :

« Sandri, wambereye ishami rishamitse ishema, umbera umukunzi utagira icyasha. Wambereye uwo nifuzaga, umbera umuvandimwe ! Wambereye inshuti , nkakubitsa amabanga yanjye ukayabika neza. Wambereye udasanzwe mu buzima bwose twabanye !

Nifuzaga kuzabona wambaye ikanzu nziza y’amabara y’umweru n’inkweto zikubereye kuri wa munsi twahoraga turota. Nifuzaga kuzaba Se wabo wari kuzambyarira ! Nifuzaga kuzajya nkufasha kwita kubo twari kuzibaruka, waba uri gusasa nkaba nsimbagiza umwana, waba uri kumesa nkaba nteka, waba uryamye umwana agakanguka nkamuhendahenda kugira ngo atagukungura !

Gusa Sandri, nyemera ngusabe kwakira ko uyu munsi ari wo wanyuma nkwandikira kuko bambwiye ko ntashobora gukira, ndetse bancometse ibyuma bimfasha kubaho akanya gato, nibabicomokora nanjye ndaba ngiye ubutazagaruka. Mukundwa, ubu amarira yuzuye kuri terefone ndi kwandikiraho ubu butumwa !

Biragoye kugusiga kandi ngukunda, gusa ihangane ngende gusa sinzigera nibagirwa urwo wankunze !

Warakoze cyane kandi umbabarire kuba naragukunze kandi nzi neza ko nta burambe mfite kuri iyi si ! Iyo mbasha gutegeka umutima wanjye, ntabwo nari kuwemerera ugukunda urwo nagukunze kuko rwari urwo kuzagusigira umuruho gusa ! None ntabwo nagize izo mbaraga, umbabarire !

Uzashake undi kuko njye ngiye ubutazagaruka ! Urabeho !

Yari Japhet , uwagukunze kandi azi ko arwaye kanseri. »

Japhet yapfuye ku munsi wakurikiye uwo. Sandrine yiyemeje kuzabana na Japhet kugeza igihe nawe azapfa, gusa Japhet yarapfuye ahubwo Sandrine, abana n’ifoto ya Japhet.

Urukundo nk’uru ruracyabaho ?

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU

IBITEKEREZO KUNKURU


© 2019 GuKUNDA.RW . All rights reserved | Design by GUKUNDA