Dore amagambo meza y’urukundo wabwira umukunzi wawe agahorana akanyamuneza


YANDITSWE NA:shangazi kuwa 2019-07-05 22:52:46 0


Niba ufite umukunzi, ni ngombwa ko umenya amagambo wamubwira mugihe muri kuganira, bityo ukabasha kumuremamo icyizere nyacyo cy’urukundo n’uburyohe bwarwo mu gihe muri kumwe

Umuhanga yaravuze ati Ijambo ryiza ni mugenzi w’Imana. Burya koko hari amagambo meza wabwirwa n’inshuti yawe akubaka byinshi muri we kandi agahora iteka ayazirikana

Umukunzi utagira uko asa
Uwo nkunda nta buryarya
Ukankundira nkagukunda
Uri icyifuzo cy’umutima wanjye

Uw’isura yuje urukundo
Idoro nziza yuje uburanga
Inseko y’urwera ihuruza bose
Uw’akanyamuneza gatatse ineza

Wowe ndoto z’ubuzima bwanjye
Uwo mpora iteka ntekereza
Nkifuza guhorana na we ibihe byose
Ngo hato intimba itazashavuza umutima wanjye.

Nzahora nshima iyakumpaye
Yo yampaye gutuza iteka
Sinzigera na rimwe nicuza
Kuko icyo nayisabye ni cyo yampaye.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU

IBITEKEREZO KUNKURU


© 2019 GuKUNDA.RW . All rights reserved | Design by GUKUNDA