Amarira y’umwana wanjye uzayabazwa,Ubuhamya bwa Mulisa igice cya 1


YANDITSWE NA:shangazi kuwa 2019-06-02 14:08:24 0


Nshuti bavandimwe mbanjye kubasuhuza mu izina rya Yesu Kristu Umwami wacu . Amazina yanjye ni Mulisa Salha ndi umukobwa wabyaye ntabana n’umugabo bitewe nuko nahuye n’ubushukanyi bwa satani akoresheje umuntu witwaga ko andusha agakiza ariko ibyambayeho byanyeretse ko hariho abagome n’ibisambo satani yatoje kuba mu bana b’Imana ngo bimukorere kandi bitukishe Imana yacu twamenye .

Mu mwaka wa 2014 nibwo natangiye kumenya ko Imana inkunda bitewe na mugenzi wanjye wajyaga anshishikariza kujya gusenga . Natangiye gusenga Imana gacye gacye ariko nkaha imbaraga cyane ubuhanuzi ndetse no kumva ko Imana inkunda . Ibyo byatumye nisanzura cyane ku bantu bose twasenganaga ariko nkabona hari umusore umwe wakundaga kunyiyegereza cyane akananyita mushiki we […].

Umwaka ushize nari nariyumvishe mu Itorero ryacu […] , kuko bambereye inshuti nziza kandi koko Imana yankoreye ibintu byinshi byiza bitewe no gusenga . Ntago nahagarara ku maguru yanjye ngo mvuge ko nahabaye m’ubuzima bubi yaba mu gakiza cyangwa m’ubuzima busanzwe .

Ariko icyambabaje ni ukuntu umusore umwe yaje ari mushya mu Itorero , akahamara iminsi ambwira ko avuye i Burundi kandi afite ababyeyi b’Abanyarwanda , akansobanurira ko akunda gusenga kandi abona namubera mushiki we , nanjye nkumva ndamwizeye bitewe nuko mu Itorero ryacu twabanaga nk’abavandimwe . Uwo musore yansobanuriye ko akora ubucuruzi i Burundi ,yewe nkanabona ko afite amafaranga kandi koko no ku isura ntawe utarabibonaga .

Ikibazo cyatangiye ryari ?

Uko iminsi yashiraga nanjye nakomezaga kugenda mba inshuti nawe , ariko kenshi akazi kakamboha nkabura n’umwanya wo kujya gusenga nkuko byari bisanzwe . Umunsi umwe abo twasenganaga bashaka kuza kunsura maze nawe azamo ahita anamenya mu rugo aho nabaga . Nyuma y’igihe gito bahavuye yarampamagaye kuri Telefone maze ansaba ko yansura , ndabyemera . Yafashe imodoka ye araza , muha kalibu ndetse n’inshuti zanjye zimenya ko nasuwe.

Gusa nubwo yansuye wenyine amakuru yaje kugera k’urusengero , abantu batangira kujya bavuga ko mfite fiyanse . Njywe babimbaza nkabihakana kuko nubwo nabonaga ko byashoboka , we atari yakabimbwiye ngo mbyemeze cyangwa muhakanire .

Nyuma y’iminsi micye yaje kwivamo arabimbwira . Icyo gihe yabimbwiye nagiye kumusura bwa mbere ndetse anansaba ko niba mbyemeye namusoma nkamuhamiriza iryo sezerano tugiranye , nanjye kuko ntawundi nakundaga ndabyemera yewe ndanamusoma .

Kuva ubwo natashye nishimye ariko kandi nziko nakoze amahano . Hashize icyumweru twongeye guhura , nanjye ntago naherukaga k’urusengero bitewe n’akazi . twahuye nimugoroba mvuye ku kazi , duhurira iwe , ansaba ko twaryamana ( Tugasambana ) ndanga, mbanza kumubaza icyo agambiriye ndetse niba aricyo yumva yifuza ansubiza ko adakina m’urukundo ko umwaka wa 2015 tugomba kubana mu kwezi kwa nzeli .

Akimbwira iryo jambo numvishe nishimye , ntekereza ko ntakintu na kimwe abuze mbona ko bishoboka koko . Nafashe umwanya muto mbitekerezaho maze ndemera mba nkoze icyaha y’ubusambanyi bwa mbere m’ubuzima bwanjye .

Uko akamenyero kamuviriyemo kumwihakana

Nubwo narinsambanye nawe bwa mbere , numvaga koko mfite isoni . Ariko we yumvaga afite ishema , njyewe nagiye gusenga mbura uko natura kubera isoni , ariko we agenda adohoka gusenga . Nta cyumweru na kimwe cyashize tudasambanye kugeza ubwo mu ntangiriro za 2015 namubwiye ko yanteye inda , abanza kugirango ndamubeshya kuko yarikiri nto . Hashize iminsi arambaza ngo meze nte mubwira ko ntakijya ku kazi kuko mfite ubwoba ndetse no m’urugo bamaze kubimenya . Naramusuye mubaza gahunda afite z’ubukwe ambwira ko nabanza kubyara tukana nyuma , nabyanga nkayikuramo cyangwa nkashaka undi nyishyiraho. Numvishe mbuze aho nkwirwa , nshaka uko nifata ndakubura , maze amarira ambana menshi . Naratashye , nyuma y’icyumweru njya kureba Pasiteri wanjye mubwira uko bimeze maze ambwira ko yari yarabiketse , ariko ntiyanyuka inabi aransengera ndataha .

Uko Itorero rye ryamwereye imbuto z’Agakiza

Mu gihe nibwiraga ko abantu bose twasenganye bagiye kumpa urw’amenyo , kuva kuri Pasiteri n’umufasha we , kugeza ku nzego zose z’Itorero ryacu ntari bubabwire baranyegereye maze barankomeza , bakansengera nanjye numva ko ntari njyenyine . Icyo gihe gahunda narimfite yo kwiyahura narayiretse , mbese nongera gusa nuwibona mu bantu .

Umusore wanteye inda narinze mbyara atarongera kumpamagara , namuhamagara akankupa cyangwa akayiha abandi bakobwa ngo banyitabe nkakupa mbabaye cyane . Sinarinzi ko anywa inzoga ariko nabimenye nyuma . Mbese naricujije bikomeye numva n’umwana we namukuramo nubwo nari kuba nkoze icyaha cy’ubwicanyi.

Pasiteri ari gusenga yabonye nihebye ndetse Imana imwereka ko uwo mwana ntashaka kumubyara , ampamagara n’injoro sinayumva maze atuma madamu we kuza kundeba ngo ambwire uko Imana yababwiye . Yaraje turaganira ampa ubuhamya ndetse anambwira ubutumwa yahawe maze numva koko ndacyafite inzira ndende yo kubaho ndetse nuwo mwana nta cyaha yakoze ndamureka nkomeza kumutita.

Yarinze abyara atarabona uwamuteye inda

Nubwo namukunze uko nshoboye nkamuba hafi umunsi k’umunsi , sinigeze nibwira ko no mu gihe nzabyara nzabura ijwi ry’uwo twabyaranye ngo byibuze ambwira ngo ubyaye umwana mwiza , ambaze uko twamwita nanjye nibone nk’umubyeyi . Byarankomerekeje k’uburyo ababyeyi banjye bose bashatse kunkura mu Rwanda bamaze kumenya ko nabahishe ko banyeye inda ndetse nanabyaye , ariko nkakomeza kunamba k’uwo nakundaga ngo byibuze yakwisubiraho.

Mulisa yagiye i Burayi ndetse umwana we afite ubwenegihugu bw’Ubwongereza

Mu gihe narinkiri mu Rwanda narimenyaga kuri buri kimwe , nkarya amafaranga avuye mu mazu y’iwacu n’imitungo yose banyanditseho . Umusore we yarazi ko ndi umukire wabo ariko ntiyamenya ko nakijijwe kuko Imana yanshakaga . Imana yampaye umuryango ukomeye mu gihe ababyeyi banjye bari badahari , nkomeza kubaho neza mu Itorero , abakristu bambera abavandimwe kugeza nubu , mbese ntacyo naburiye mu Mana n’abayo nubwo naguye mu mutego wa satani.

Mu kwa mbere uyu mwaka nibwo iwacu bansabye kuza i Burayi , batuye mu mujyi wa Londre kandi pe ntago babayeho nabi . Umwana wanjye nakoze uko nshoboye ngo agire ubwenegihugu bwo mu Rwanda ndetse n’Ubwongereza , kandi byarakunze .
Mu mpera z’ukwezi kwa kabiri uyu mwaka nibwo nabonye Email y’umugabo twabyaranye ansaba ko namuha umwana kandi nabyemera tukongera kubonana . Namubeshye ko ubwo twabaga m’ubuzima bubi umwana yarwaye igituntu agapfa nanjye ubu ntameze neza atazongera kumbona.

Kubera ubuzima twanyuzemo , umwana wanjye yavukanye indwara imwe ikomeye bitewe n’imiti imwe n’imwe nanywaga nshaka kumukuramo Imana ikambuza ikoresheje abakozi bayo . Gusa ararira cyane bitewe niyo ndwara nkibuka ko ari se watumye mfata uwo mwanzuro mubi nkumva kumubabarira birananiye ahubwo nkarira cyane.

Ibyakurikiyeho byose nzabibabwira mu gice cya kabiri … Ese koko nabana n’uyu mugabo nibyo yankoreye byose ? Inama yawe irakenewe.

Wifuza kutugisha inama no gutanga igitekerezo cyawe watwandikira kuri email mugangawurukundo.2018@gmail.com

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU

IBITEKEREZO KUNKURU


© 2019 GuKUNDA.RW . All rights reserved | Design by GUKUNDA