Agahinda n’ishavu by’urukundo,Inkuru ukwiye gusoma witonze


YANDITSWE NA:shangazi kuwa 2019-04-28 08:18:41 0


Ese ntiyigeze akubwira ko afite umuhungu bakundana ? None se kuki uhora umubangamira kandi ntacyo atakubwiye ? Yanze kwitaba telephone zawe uhora umuhamagara urangije uhitamo kujya wohereza ubutumwa bugufi (message) umutera kukugirira impuhwe bidashize kera arakwitaba nawe ushyirwayo utangira kumubwira amagambo meza n’ibyiza byose bikurimo umutakagiza ahita agusaba kurekera kuvuga ibyo byose aragukupa, wanze kuva kw’izima ukomeza kumuhamagara arangije afunga telephone ngo ureke kumutesha umutwe ukundi.

Wakomeje kujya umuhamagara gutyo umusubirizo, nyuma y’ibyumweru bibiri atangira kujya akwirekuraho mukaganira neza ntakibazo akagusekera nawe utangira kujya umuhamagara amazina meza amutakagiza akanga kukwitaba anakubuza kumwita ayo mazina kuko yumvaga amubangamiye atamuha umutuzo ariko ukabyirengagiza ntiwumve. Wafunze umutwe wanga ukomeza kumwita ya mazina yakubujije, nyuma y’iminsi 45 atangira kujya aguha ibi bizou muri kuvugana kuri telephone anakubwira ingano y’urwo agukunda umunsi k’uwundi.

Wamutumiye kugusura iwawe yirinda guhita akwemera ako kanya nkumukobwa warezwe kandi wiyubaha ariko nawe ubwe yarabishakaga kandi yari yemeye aricecekera, wigize nkaho ubabaye kuko Atari agusubije niba azaza cg atazaza umwirakazaho kugira ngo avuge ibyo wifuzaga ubonye atinze uramusezera kuko wari uzi neza ko agukunda cyane ntacyo atagukorera. Hashize akanya nyuma yo gukupa telephone yarongeye arakwihamagarira aza agusaba imbabazi ndetse akwemerera ko yemeye ubutumire bwawe azagusura urangije uraseka urishima cyane. Wahise utangira gutunganya ibintu byose iwawe utunganya icyumba cyawe neza bitari ibisanzwe nkuko wabikoraga yewe unagura essuis-main y’umweru kandi ubusanzwe utayikunda utanayikoresha, ugura ubwirinzi (prudence) n’imiti izagufasha kumushimisha yagusuye.

Bidatinze wa munsi wo kuwa gatandatu wari utegereje warageze ntiyaza kuko yumvaga adatuje adatekanye agishidikanya, waramuhamagaye ukoresha ibyiyumviro bye umushinja amakosa nkaho wowe utajya wumva hari icyo ushidikanyaho ngo ugisubike kuko uba wumva utizeye umutekano wacyo neza umutera kwishinja icyaha cy’uko yahemutse akakubeshya akica isezerano yaguhaye ryo kugusura agusaba imbabazi (kandi sha usanga abadafite gahunda nzima bakunda kwingingwa no gusabwa imbabazi mubintu bidafututse)

Kucyumweru mugitondo yarabyutse kare nk’ibisanzwe yitegura nk’umuntu ugiye gusenga ahita yiyizira kugusura muri ya nzu y’icyumba kimwe wiberamo, siko yabyifuzaga ariko yabikoze kubera amagambo wamubwiye kuri telephone ugerageza gutsindira umutima we kubw’amahirwe yawe usanga urukundo agukunda rwamufashe bugwate yemera kugusura yumva abikunze abisimbuza kujya gusenga nkuko yari yabipanze mbere yuko muvugana kuri telephone.

Akigera iwawe yagusabye aho yicara nawe umusaba kwicara kuburiri arabyemera, hashize akanya wagiye hanze kumugurira ibyo kunywa akuruye umusego wari kuburiri bwawe ngo yiyegamize yabonye za prudence zawe waguze umwitegura ararakara bimutera ubwoba bw’umupango wari umufitiye, ugarutse watangiye kumuganiriza neza cyane umutaka bidashira umubwira ukuntu ubwiza bwe bukunyura ndetse n’ukuntu umubano wanyu ukunyura. Ntitashakaga kumva ayo magambo no kugira icyo abivugaho cyane kuko yari yamaze kumenya gahunda umufitiye ariko ukomeza kumuhatiriza…..

Yatangiye kukubwira uko yakundanye na Kelvin akamutenguha na Elvis wamweretse ababyeyi amusezeranya ko azamugira umugore kandi yarishakiraga kumugeza muburiri gusa ibyabo bikarangirira aho, akubwira ukuntu Steve yamwambitse impeta nyuma akamwifatira aryamanye n’undi mukobwa bagatandukana agahita afata umwanzuro wuko atazongera gukundana ukundi kugeza igihe azaba yiteguye gushyirwa mu mago.

Ucyumva inkuru z’urukundo mubuzima bwe bwose wahise wiyumva nk’umwami wafashe igihugu cyananiye abandi atavunitse uramwegera uramwiyegamiza utangira kumusoma buhoro buhoro, washakaga kubikora ariko akomeza kuguhakanira nawe ukomeza kumwihanganisha umwita amwe muri mazina ujya umwita umubwira ukuntu ari mwiza umugaragariza n’ingano y’urwo umukunda kugeza igihe wamushyize muri mood wifuzaga urangije utangira kubikora….. Yavugije induru nawe ushyirwayo ushyiramo agatege ngo ukunde umunezeze yishime uramuriza uramwemeza rwose nkuko wabyifuzaga bidatinze uba urasoje muraryama

Mukangutse wabonye prudence yacitse uriruhutsa umukobwa nawe arakwegera aragufata aragukomeza cyane kuko wari wamusajije urukundo agukunda rwamurenze yumva mwagumana utamuva iruhande, waramurebye utangira kumwihunza ariko ntiwabimwereka uhita unatekereza ko Atari n’isugi kubera ko yari yakubwiye inkuru z’urukundo rw’ubuzima bwe bwose nabo bakundanye urangije uhita umwikuramo uranamusezerera vuba vuba ngo atahe nawe aragukundira arakumva kuko yagukundaga

Yatangiye kujya aguhamagara kenshi cyane ashaka kukumva buri kanya nawe utangira kwigira nkaho uri Abraham utangira kuba uhuze igihe kinini (busy) utamuha umwanya ntunamubwire ikiri gutuma ubura bene ako kageni, nyuma y’iminsi 5 yagarutse kugusura nk’umukunzi agusangana n’undi mukobwa…. Waramubabaje, yagiye murugo amarira amubana menshi kubona n’uwo yari yizeye ko agiye kumuhoza ayo yatewe n’aba mbere ariwe umushenguye umutima bigeze aho, yategereje ko wamuhamagara araheba, ntacyo witayeho kuko ibyo washakaga wari wabigezeho yanakwihamagarira ukanga kumwitaba Iminsi iragenda iba myinshi….

Yumvise yakinishijwe, yabeshywe umutera kubura ubushake bwo kurya (apetit) atakariza abasore n’abagabo bose icyizere. Yagiye kureba kuri calendar abona yinjiye mukundi kwezi atekereje neza yibuka kuva mwaryamana atarajya mumihango na rimwe, Mana yanjye !!!!!
Yabuze imihango ye atangira kuguhamagara ariko nanone ntiwashakaga kumwikoza ukundi, yohereza ubutumwa bugufi (message) nabwo ubugira ubusa ntiwamwitaho, yaje kukureba aho wabaga asanga wimutse kera !!! Yagerageje ikintu cyose cyatuma akuramo inda yawe kubw’amahirwe biza gucamo

Hashize imyaka yaje gushaka umugabo ariko ntiyasama ukundi umugabo aramuta, hashize indi myaka mike yongeye gushaka umugabo nanone bigenda uko ntiyasama bagiye kwa muganga basanga nyababyeyi ye yarangiritse !!!!!

Umugabo yahise amuzanaho undi mugore umukobwa nawe ariyakira kubera kurengwa n’ibibazo yatewe n’umunezero wakanya gato ahinduka nk’umucakara muri iyo ngirwarugo. Muvandi kugeza magingo aya uku niko ameze ariko nawe uraho washatse undi mugore uri kumwe n’umuryango wawe wose murishimye kandi uracyavuga ngo Imana no mw’ijuru hari uwo wataye ikuzimu utakibuka ko anabaho, sibyo ?
Byose n’ukubera wowe no kwikunda kwawe byaguteyemo ubunyamaswa no kutagira icyo witaho. Ntacyo nakubwira kirenze kubyo wumvise ariko inama imwe nakugira “NTUZAMUBWIRE KO UMUKUNDA UZI NEZA KO UZAMUHEMUKIRA UKAMUTA CG IBIHE BIBI BYAZA UKAMWITARUTSA UKAGENDA NKUHUYE NUWO ATAZI, KANDI BARAVUGA NGO UBUGABO BUTISUBIRAHO BUBYARA UBUBWA NIBA WARI UFITE UMUTIMA NKUWO ICYI NICYO GIHE CYAWE NGO UGARUKE MUMURONGO MUZIMA USHIMWA NA BOSE KANDI UNOZE”

Komeza usangize abandi iyi nkuru icyo nzicyo nuko hari uyikeneye yafasha (share) email yacu ni mugangawurukundo.2018@gmail.com

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU

IBITEKEREZO KUNKURU


© 2019 GuKUNDA.RW . All rights reserved | Design by GUKUNDA